
Ingabo za Israel zatangije ibitero by’indege mu Murwa mukuru wa Syria, Damascus, ndetse ibisasu bimwe byaguye hafi y’Ibiro bikuru by’ingabo z’iki gihugu.
BBC yo yavuze ko hari n’ibyaguye hafi y’Ibiro bya Perezidansi.
Ibitero biri kuhagabwa na Israel biri mu rwego rwo guca intege ingabo za Syria ngo zidakomeza kwigarurira ibice bituwe n’abitwa Druze.
Israel ivuga ko iri kubarinda kumarwa n’abandi barwanyi bashyigikiwe n’ingabo za Syria.
N’ubwo ingabo z’iki gihugu zitangije ibyo bitero, ubuyobozi bwazo buvuga ko butaratangiza ibitero byo ku butaka.
Syria y’ubu ifite ubuyobozi bushya bwasimbuye ubwa Assad bwari bumaze imyaka 52 butegeka iki gihugu.