
Hunde Rubegesa Walter wari wiyamamaje kuba Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), we n’itsinda rye bakuyemo kandidatire yabo kubera kutabona ibyangombwa bihagije bibemerera kwiyamamaza.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga 2025, ni bwo byari biteganyijwe ko kandidatire z’abakandida biyamamarije ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA mu matora ataha zemezwa.
Hunde Rubegesa Walter wahoze ari Perezida wa Rugende FC y’umwe mu bari biyamamaje gusa uyu mugabo yatuguranye, avuga ko yakuyemo kandidatire ye.
Mu itangazo Hunde yashyize hanze yavuze ko impamvu yatumye atiyamamariza uyu mwanya ari ukubera kutuzuza ibisabwa kugira ngo we n’abo bari kumwe babe bakwiyamamariza kuyobora FERWAFA.
Ati: “Nyuma y’imbogamizi twahuye na zo mu gushaka ibyangombwa bikenewe muri aya matora, ubwanjye n’abo twiyamamazanya dusanze nta burangare buri wese yabigizemo, twarabikoreye igihe ariko imbogamizi zikadukurikirana. Dufashe umwanzuro wo kwikura mu matora ya FERWAFA.”
Uyu mugabo yari kuziyamamazanya na benshi mu bari muri Komite icyuye igihe yari iyobowe na Munyantwali Alphonse, utarongeye kwifuza kuyobora iri shyirahamwe.
Abo barimo Munyankaka Ancille wari ushinzwe umupira w’abagore, Ngendahayo Vedaste ushinzwe Amakipe y’Igihugu, Rurangirwa Louis ushinzwe Umutekano n’abandi.
Umwanzuro w’iri tsinda watumye Shema Ngoga Fabrice wifuje kuyobora iri shyirahamwe aziyamamaza wenyine, bimuha amahirwe menshi yo kuriyobora mu myaka ine iri imbere mu matora ateganyijwe ku wa 30 Kanama 2025.