
Ku kibuga cy’indege cya Ndjili kiri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo haherutse guhurira Perezida Evariste Ndayishimiye na Jacquemain Shabani Lukoo Bihango wari woherejwe na Perezida Tshisekedi ngo amwakire.
Kimwe mu by’ingenzi byazinduye Perezida w’Uburundi wari witabiriye inama ya CIRGL iherutse kubera i Kinshasa yari ukuyisaba kwishyura Gitega amadolari($) menshi iyibereyemo ashingiye ku masezerano y’uko Uburundi bwoherereje DRC abasirikare bo kuyifasha mu ntambara na AFC/M23.
Amakuru avuga ko umusirikare w’Uburundi ufite ipeti rito DRC imutangaho $5,000 naho ufite ipeti rya ofisiye akishyurirwa $7,000.
Hejuru yayo mafaranga, Guverinoma ya Kinshasha igomba guha iy’Uburundi andi mafaranga agenewe imiryango y’abasirikare b’iki gihugu baguye ku rugamba iyo mu Burasirazuba bwa DRC.
Umwenda Uburundi bwishyuza DRC ni ikirarane cy’ukwezi kumwe butishyuwe, ariko nanone ibi bikavugwa mu gihe n’abasirikare ba DRC nabo bataka ko hari amafaranga batarahabwa.
Kuba umusirikare muto w’Uburundi yishyurwa ibihumbi by’amadolari y’Abanyamerika mu gihe uwa DRC ahembwa atageze ku $1,000 bibabaza benshi mu basirikare ba DRC biganjemo abafite ipeti rito.
Kuba bahembwa make kandi nayo ntazire igihe birushaho kubaca intege.
Mu ruzinduko Ndayishimiye arimo i Kinshasa, azahura n’abayobozi bakuru b’iki gihugu baganire uko uwo mwenda wakwishyurwa vuba.
Hagati aho, biravugwa ko kuba DRC itaratekereje uko Uburundi nabwo bwakwinjizwa mu biganiro byaba ibya Doha cyangwa ibya Washington, byarakaje ubutegetsi bw’i Gitega.
Biri no mu mpamvu zateye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburundi Dr.Edouard Bizimana kwerura ko Uburundi bwifuza kwinjizwa muri ibyo biganiro, ingingo AFC/M23 yamaganiye kure.
Muri iriya nama kandi Uburundi bwasinyanye na DRC andi masezerano y’ubufatanye arimo nayo mu buhinzi.