January 7, 2025

Dr. Mark Cyubahiro Bagabe wagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi

Dr. Mugenzi Patrice Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yagize Dr. Mugenzi Patrice Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu naho Dr. Marc Cyubahiro Bagabe agirwa Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Dr Patrice Mugenzi yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amakoperative (RCA).

Asimbuye Musabyimana Jean Claude wari umaze hafi imyaka ibiri kuri uyu mwanya, yari yaragiyeho tariki 10 Ugushyingo 2022, asimbuye Gatabazi Jean Marie Vianney.

Dr.Patrice Mugenzi wari n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yatangiye kuyobora Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amakoperative guhera tariki 10 Kanama 2023, asimbuye Madamu Pacifique Mugwaneza wari umuyobozi w’icyo kigo by’agateganyo.

Dr. Mark Cyubahiro Bagabe wagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, mu gihe yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA).

Dr Mark Cyubahiro Bagabe yagiye kuyobora RICA nyuma yo kunyura mu bindi bigo bitandukanye birimo, Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).

Asimbuye Dr. Ildephonse Musafiri wari kuri uwo mwanya kuva tariki ya 2 Werurwe 2023, akaba yari yarasimbuye Mukeshimana Gerardine, wari uwuriho kuva mu 2014.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *